Itangiriro 5
5
Urubyaro rwa Adamu
(1 Ngoma 1.1-4)
1 #
Itang 1.27-28
Iki ni igitabo cy'urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, 2#Mat 19.4; Mar 10.6 umugabo n'umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho. 3Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti. 4Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 5Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa.
6Seti yamaze imyaka ijana n'itanu avutse abyara Enoshi. 7Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 8Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n'ibiri, arapfa.
9Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani, 10amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 11Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n'itanu, arapfa.
12Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalalēli. 13Amaze kubyara Mahalalēli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 14Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa.
15Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Yeredi. 16Amaze kubyara Yeredi, Mahalalēli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 17Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n'itanu, arapfa.
18Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse abyara Henoki. 19Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 20Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'ibiri, arapfa.
21Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Metusela. 22Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n'Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 23Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu. 24#Yuda 14; Heb 11.5 Kandi Henoki yagendanaga n'Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.
25Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse abyara Lameki. 26Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 27Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'icyenda, arapfa.
28Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyara umuhungu. 29Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w'umurimo wacu n'uw'umuruho w'amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.” 30Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. 31Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi, arapfa.
32Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti.
Atualmente selecionado:
Itangiriro 5: BYSB
Destaque
Partilhar
Copiar
Quer salvar os seus destaques em todos os seus dispositivos? Faça o seu registo ou inicie sessão
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: