1
Yohani 2:11
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera.
Paghambingin
I-explore Yohani 2:11
2
Yohani 2:4
Yezu aramusubiza ati: “Mubyeyi, ibyo ubinzanyemo ute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
I-explore Yohani 2:4
3
Yohani 2:7-8
Yezu arababwira ati: “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara. Hanyuma arababwira ati: “Noneho nimudahe mushyīre umusangwa mukuru.” Baramushyīra.
I-explore Yohani 2:7-8
4
Yohani 2:19
Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.”
I-explore Yohani 2:19
5
Yohani 2:15-16
Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko bose abamenesha mu rugo rw'Ingoro, yirukanamo n'intama n'inka zabo, asandaza amafaranga y'abavunjaga ahirika n'ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma ati: “Nimuzivane hano! Inzu ya Data ntimukayigire isoko!”
I-explore Yohani 2:15-16
Home
Biblia
Mga Gabay
Mga Palabas