Die embleem van die Bybeltoep
Soek-ikoon

1 ABAKORINTO 13

13
Impaano y'Urukundo
1Nuubwo navuga mu ndimi z'abantu n'iz'abaamalayika, ariko singire urukundo, naaba meze nk'ikide kibomborana cangwa inzogera ziirangiira. 2#Mat 17:20; 21:21; Mar 11:23.Kandi nuubwo nagira impaano y'ubuhanuuzi, ngasobaanukirwa amayobera yoose n'ubumenyi bwose, kandi nuubwo nagira ukwizeera gukomeye, kwashobora kwimura imisozi, ariko singire urukundo, ntaaco mba ndi co. 3Nuubwo naatanga ibyanje byose ngo bihaabwe abakene, kandi nuubwo naatanga umubiri wanje ngo utwikwe,#13:3 Ibindi byanditswe, bivuga ngo, kugira ngo niraate ariko singire urukundo, ntaaco byamarira.
4Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. 5Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, 6ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. 7Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.
8Guhanuura kuzaashira, kuvuga indimi zitandukanye bizaashira, ubwenge buzaagira iherezo, ariko urukundo ntiruzaashira. 9Koko reero ubwenge bwacu ntibwuzuye kandi duhanuura ibituuzuye. 10Ariko igihe ibyuzuye kandi bitunganye bizaazira, ibituuzuye bidatunganye bizaashira.
11Nkiri umwana, navugaga nk'umwana, ngateekereza nk'umwana, kandi nkiibwira nk'umwana. Ariko maze gukura, iby'ubwana narabiretse. 12Ibyo tureeba ubu bimeze nk'ibikeezikeezi biboneka mu ndorerwamo, ariko ico gihe tuzaareebana amaaso ku yandi. Ubu ibyo nzi ni ibice, ariko ico gihe nzaamenya ibyuzuye, nk'uko Imaana inzi mu bwuzuye.
13Noone ubu reero hasigaye ibi uko ari bitatu: Ukwizeera, ibyiringiro n'urukudo, ariko ikiruta byose ni urukundo.

Kleurmerk

Kopieer

Vergelyk

Deel

None

Wil jy jou kleurmerke oor al jou toestelle gestoor hê? Teken in of teken aan