Yohana 8
8
Umugore wafashwe asambana
1Yesu ajya ku musozi wa Elayono. 2Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha. 3Abanditsi n'Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. 4Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, 5#Lewi 20.10; Guteg 22.22-24 kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?” 6Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi.
7Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.” 8Yongera kunama yandika hasi. 9Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati. 10Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”
11Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”]
Yesu ni umucyo w'isi
12 #
Mat 5.14; Yoh 9.5 Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”
13 #
Yoh 5.31
Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n'ibyo wihamije si iby'ukuri.”
14Yesu arabasubiza ati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby'ukuri, kuko nzi aho naturutse n'aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya. 15Muca urubanza nk'abantu, ariko jyeweho nta n'umwe ncira urubanza. 16Ariko naho naca urubanza, urwo naca ruba ari urw'ukuri kuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye. 17Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby'ukuri. 18Ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”
19Baramubaza bati “So ari hehe?”
Yesu arabasubiza ati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”
20Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiro ubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagira umufata kuko igihe cye cyari kitarasohora.
Ahanurira abantu ko bazapfana ibyaha
21Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.”
22Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’ ”
23Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab'iy'isi, ariko jyewe sindi uw'iy'isi. 24Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”
25Baramubaza bati “Uri nde?”
Yesu arabasubiza ati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere. 26Mfite byinshi byo kubavugaho mbacira urubanza, ariko uwantumye ni uw'ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.”
27Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se. 28Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w'umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga. 29Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”
30Avuze atyo abantu benshi baramwizera.
Abana ba Aburahamu nyakuri
31Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, 32namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”
33 #
Mat 3.9; Luka 3.8 Baramusubiza bati “Ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z'umuntu wese, none uvugiye iki ngo tuzabātūrwa?”
34Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y'ibyaha. 35Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka. 36Nuko Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by'ukuri. 37Nzi yuko muri abuzukuruza ba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafite umwanya muri mwe. 38Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”
39Baramusubiza bati “Aburahamu ni we data.”
Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk'uko Aburahamu yakoraga. 40Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby'ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo. 41Ibyo mukora ni nk'ibya so.”
Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufite data umwe, ari we Mana.”
42Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye. 43Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye. 44Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma. 45Ariko jyewe kuko mbabwira iby'ukuri, ntimunyizera. 46Ni nde muri mwe unshinja icyaha? Ko mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera? 47Uw'Imana yumva amagambo y'Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab'Imana.”
48Abayuda baramusubiza bati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi ko ufite dayimoni?”
49Yesu arabasubiza ati “Simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data ariko mwe muransuzugura. 50Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza. 51Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”
52Abayuda baramusubiza bati “Noneho tumenye ko ufite dayimoni. Aburahamu yarapfuye, n'abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose! 53Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
54Yesu arabasubiza ati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy'ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu, 55nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye. 56Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”
57Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
58Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”
59Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.
Currently Selected:
Yohana 8: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.