Yohana 9
9
Yesu akiza uwavutse ari impumyi
1Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. 2Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
3Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri we. 4Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. 5#Mat 5.14; Yoh 8.12 Nkiri mu isi ndi umucyo w'isi.”
6Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso, 7aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.
8Abaturanyi be n'abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?”
9Bamwe bati “Ni we.”
Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”
Na we arabasubiza ati “Ni jye.”
10Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?”
11Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.”
12Baramubaza bati “Ari hehe?”
Ati “Simbizi.”
13Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo. 14Kandi ubwo hari ku munsi w'isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumūra. 15Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.”
16Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.”
Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa.
17Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati “Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumūye?”
Ati “Ni umuhanuzi.”
18Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b'uwahumutse. 19Barababaza bati “Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n'iki?”
20Ababyeyi be barabasubiza bati “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. 21None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n'uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira.” 22Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi. 23Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.”
24Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.”
25Na we arabasubiza ati “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.”
26Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?”
27Arabasubiza ati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?”
28Baramutuka baramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose. 29Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.”
30Arabasubiza ati “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye! 31Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva. 32Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. 33Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.”
34Baramusubiza bati “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamusunikira hanze.
35Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubaza ati “Mbese wizeye Umwana w'Imana?”
36Na we aramusubiza ati “Databuja, ni nde nkamwizera?”
37Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.”
38Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.” Aramupfukamira.
39Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume.”
40Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati “Mbese natwe turi impumyi?”
41Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.”
Currently Selected:
Yohana 9: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.