Intangiriro 33
33
Yakobo ahura na Ezawu
1Yakobo ngo yubure amaso, abona Ezawu aje aherekejwe n’abantu magana ane. Abana abaha Leya na Rasheli n’abaja bombi. 2Abaja n’abana babo bajya imbere, hakurikiraho Leya n’abana be, hanyuma hakurikiraho Rasheli na Yozefu. 3Naho we abarangaza imbere, yunama karindwi ku butaka, arinda agera kuri Ezawu mukuru we. 4Ezawu amusanganira n'ingoga, amugwa mu nda, aramuhobera, aranamusoma, nuko bombi baraturika bararira. 5Ezawu yubura amaso abona abagore n’abana, hanyuma arabaza ati «Bariya mupfana iki?» Yakobo ati «Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.» 6Nuko abaja n’abana babo baregera, barapfukama. 7Leya na we araza hamwe n’abana be, barapfukama. Hanyuma haza Rasheli na Yozefu, na bo barapfukama.
8Ezawu aravuga ati «Iriya nkambi yose twahuye ni iy’iki?» Yakobo ati «Ni ukugira ngo databuja andebe neza.» 9Ezawu ati «Ibyo mfite birampagije, muvandimwe, ibyawe bigume bibe ibyawe!» 10Yakobo ati «Reka da! Niba undebye neza, urakira amaturo nguhaye, kuko nabonye amaso yawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, maze ukanyakira neza. 11Akira rero amaturo nakugejejeho, kuko Imana yankungahaje, nkaba nta cyo mbuze.» Aramuhata, undi aremera.
12Ezawu ati «Ngwino tugende, ndakugenda iruhande.» 13Yakobo ati «Databuja azi ko abana ari ngombwa kubitondesha, kandi ko ngomba kwita ku ntama, n’inka z’imbyeyi. Uwazihutisha n’umunsi n’umwe, amatungo yose yashira. 14Databuja rero nangende imbere, jye ndaza nitonze, nkurikije ingendo y’amatungo nshoreye n’intambwe y’abana turi kumwe, kugeza igihe tuzagerera iwawe i Seyiri.» 15Ezawu ati «Reka se, ahubwo ngusigire bamwe mu bantu banjye turi kumwe.» Yakobo ati «Ni ab’iki? Mfa kubona gusa ubugwaneza bwa databuja!»
16Uwo munsi nyine, Ezawu ni ko gufata inzira ye, yisubirira i Seyiri. 17Naho Yakobo agenda agana ahitwa Sukoti#33.17 ahitwa Sukoti: n’ubwo Ezawu yari yagiriye murumuna we imbabazi, Yakobo yakomeje kumutinya. Aho kumukurikira mu majyepfo nk’uko yari yabimwemereye, Yakobo yahisemo kwerekeza mu burengerazuba, amanuka mu kibaya cya Yorudani, (reba ku ikarita ya 4 aho Sukoti iherereye).; ahubaka inzu, ahubaka n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti (bisobanura ngo «ibiraro».)
Yakobo atura hafi y’i Sikemu
18Yakobo avuye mu kibaya cya Aramu, agaruka amahoro ku mugi wa Sikemu, uri mu gihugu cya Kanahani. Nuko aca ingando imbere y’umugi. 19Agura umurima aho ngaho i Sikemu, aho yari yashinze ingando; awugura ibiceri ijana bya feza na bene Hamori, se wa Sikemu nyine. 20Ahubaka urutambiro arwita ’El, Imana ya Israheli’.
Currently Selected:
Intangiriro 33: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.