Intangiriro 34
34
Simewoni na Levi bahorera mushiki wabo
1Dina, umukobwa wa Leya yari yarabyaranye na Yakobo, yigeze gusohoka, ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. 2Sikemu mwene Hamori w’Umuhivi, igikomangoma cy’icyo gihugu, aramubona, aramufata, amusambanya ku ngufu. 3Nyuma ariko aza kumukunda koko, umutima we ugwa kuri Dina umukobwa wa Yakobo, amugaragariza urukundo rwe. 4Nuko abwira se Hamori ati «Nsabira uyu mwana ambere umugore.»
5Yakobo aza kumva ko Sikemu yononnye umukobwa we Dina. Ariko kuko abahungu be bari bahuye ubushyo ku gasozi, Yakobo araceceka kugeza igihe bacyuriye. 6Hagati aho, Hamori se wa Sikemu ajya kwa Yakobo baravugana. 7Bene Yakobo bamaze gucyura, bahita babyumva. Bararakara barabisha, kuko Sikemu yari yakoze ishyano aryamana n’umukobwa wa Yakobo, kandi bene ibyo bidakwiye gukorwa muri Israheli. 8Hamori arababwira ati «Umutima w’umuhungu wanjye Sikemu wigombye umukobwa wanyu, mubishatse mwamumuhaho umugore. 9Mbese dushyingirane: mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abacu. 10Tuzaturane: igihugu kibe icyanyu namwe, mugiture, mugikungahariremo, mugitungiremo!»
11Sikemu abwira se w’umukobwa na basaza be, ati «Icyampa nkabanyura mukandeba neza; icyo muzanca nzagitanga. 12Inkwano n’impano, igiciro n’ibijyana na cyo bindi bihanitse, mubince, nzabibaha uko muzaba mwabivuze, ariko mumpe uwo mukobwa ho umugeni!» 13Bene Yakobo basubiza Sikemu na se Hamori, ariko bavugisha uburiganya#34.13 bavugisha uburiganya: kuko bari biyemeje kwihorera., kuko Sikemu yari yononnye mushiki wabo Dina. 14Barababwira bati «Ibyo ntidushobora kubigira, ntidushobora guha mushiki wacu umuntu utagenywe, byaba kwitukisha#34.14 byaba kwitukisha: bavuga ko umusore utagenywe adashobora kwinjira mu muryango wabo ngo arongore Dina, kuko byaba gusuzugura Isezerano ry’igenywa Imana yahaye Abrahamu (reba 17,9–14).. 15Ikizatuma twemera, ni uko mwaba nka twe, mukagenya abahungu banyu bose. 16Ubwo ni bwo tuzabona kubashyingira, namwe mukadushyingira, tugaturana, tukaba umuryango umwe. 17Niba mutemeye ngo mwigenyeshe, umukobwa wacu turamubaka twigendere.» 18Ayo magambo ashimisha Hamori, n’umuhungu we Sikemu. 19Wa musore ntiyatindiganyije kubikora, kuko yari akunze umukobwa wa Yakobo. Uwo musore kandi yari umwe mu barusha abandi icyubahiro mu rugo rwa se.
20Hamori na Sikemu umuhungu we baraza bahagarara ku irembo ry’umugi wabo; babwira abaturage b’aho, bati 21«Bariya bantu ni abanyamahoro. Nimureke bature mu gihugu cyacu, bagikungahariremo, na bo kibe icyabo. Abakobwa babo tuzabarongora, natwe tubashyingire abacu. 22Ariko ikizatuma bemera ko duturana tukaba umuryango umwe, ni uko twagenya buri mwana w’umuhungu wacu nk’uko na bo babigenza. 23Amatungo yabo n’ibyo batunze byose ubwo se ntibizaba ibyacu? Nitwemere dukore ibyo bifuza, maze duturane!» 24Abahitaga ku irembo ry’umugi bose basohoka bumva ayo magambo ya Hamori na Sikemu umuhungu we; nuko ab’igitsinagabo bose baragenywa uko bahitaga ku irembo ry’umugi.
25Ku munsi wa gatatu, abagenywe bakibirwaye, Simewoni na Levi bene Yakobo, basaza ba Dina, bakura inkota binjira muri Sikemu nta we ubakoma imbere, bica ab’igitsinagabo bose. 26Bicisha ubugi bw’inkota Hamori na Sikemu, bavana Dina mu rugo rwa Sikemu, baramutahana.
27Bene Yakobo binjira mu mugi baribata inkomere, barasahura, kuko mushiki wabo bari baramwononnye. 28Banyaga amatungo magufi n’amaremare, bataretse indogobe, banyaga icyari mu mugi n’icyari mu gasozi cyose. 29Umutungo waho barawutwara, bajyana utwana na ba nyina ho imbohe, n’amazu barayasahura.
30Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.» 31Na bo baramusubiza bati «None se mushiki wacu bamugire ihabara?»
Currently Selected:
Intangiriro 34: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.