YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 35

35
Yakobo aza gutura i Beteli
1Imana ibwira Yakobo, iti «Haguruka uzamuke ujye i Beteli, uhagume iminsi; maze Imana yakubonekeye igihe wahungaga mumuru wawe Ezawu, uyihubakire urutambiro.» 2Nuko Yakobo abwira urugo rwe n’abo babanaga bose ati «Muvaneho ibigirwamana#35.2 muvaneho ibigirwamana . . . Yakobo ntashaka ko mu muryango we hagira usenga izindi mana zitari iy’ukuri. Ategeka ko udushusho twazo batuvanaho, (reba 31,19 n’igisobanuro). by’ibinyamahanga mufite, mwisukureihe wahungaga mukuru wawe, muhindure imyambaro. 3Maze duhaguruke tuzamuke i Beteli! Nzahubakira Imana urutambiro, yo yanyumvise mu minsi y’ibyago byanjye kandi ikaba kumwe nanjye mu rugendo nagenze.» 4Ibigirwamana by’ibinyamahanga bari bafite hamwe n’amaherena, byose babiha Yakobo, abihamba mu nsi ya cya giti cy’umushishi kiri hafi ya Sikemu. 5Nuko baragenda. Imana itera ubwoba bukabije mu migi ikikije Sikemu, ntihagira n’umwe ukurikirana abahungu ba Yakobo.
6Yakobo agera i Luzi ho mu gihugu cya Kanahani, ari yo Beteli; ahagerana n’abantu bose bari kumwe. 7Ahubaka urutambiro, aho hantu ahita ’Imana y’i Beteli’, kuko ari ho Imana yari yamubonekereye ahunga mukuru we.
8Debora wari warareze Rebeka arasaza, bamushyingura hepfo y’i Beteli, mu nsi y’igiti cy’umushishi; nuko icyo giti acyita ’Umushishi w’amarira’.
9Imana yongera kubonekera Yakobo aho aviriye mu kibaya cya Aramu, imuha umugisha. 10Imana iramubwira iti
«Izina ryawe ryari Yakobo.
Ariko ntibazongera kukwita Yakobo,
izina ryawe rizaba Israheli!»
Nuko imwita Israheli. 11Imana irongera iti
«Ndi Imana Nyir’ububasha.
Wororoke ugwire, uzabyara umuryango,
ndetse n’imiryango myinshi izagukomokaho,
n’abami bazaguturukaho.
12Igihugu nahaye Abrahamu na Izaki
ndakiguhaye,
nzakigabira n’urubyaro rwawe.»
13Imana irazamuka imusiga aho bari bavuganiye. 14Yakobo ahashinga ibuye bukingi, arishinga nyine aho bari bavuganiye. Iryo buye arisukaho divayi, anarisigaho amavuta y’imizeti. 15Nuko Yakobo yita Beteli aho hantu yari yavuganiye n’Imana.
Ivuka rya Benyamini, n’urupfu rwa Rasheli
16Bava i Beteli, Rasheli abyara bashigaje urugendo ruto ngo bagere ku musozi wa Efurata. Abyara ariko bimuruhije. 17Muri ubwo bubabare, umubyaza aramubwira ati «Wigira ubwoba, ni umuhungu wongeye kubyara.» 18Yumvise agiye gushiramo umwuka, yenda gupfa, umwana amwita Benoni (bisobanura ngo ’Umwana w’ububabare bwanjye’.) Se w’umwana aranga, amwita Benyamini (bisobanura ngo ’Umwana w’amahirwe’.) 19Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’inzira ijya Efurata, ari yo Betelehemu. 20Yakobo ashinga ibuye bukingi ku mva ye: ni ryo buye rishinze ryo ku mva ya Rasheli; riracyariho na n’ubu#35.20 riracyariho na n’ubu: ni ukuvuga mu gihe bandikaga igitabo cy’Intangiriro, hashize igihe kirekire..
21Israheli arahava, ihema rye arishinga hakurya ya Migidalederi. 22Igihe Israheli yari atuye muri iyo ntara, Rubeni aza kuryamana na Biliha, inshoreke ya se, Israheli arabimenya.
Bene Yakobo bari cumi na babiri: 23Leya yabyaye Rubeni, imfura ya Yakobo. Hanyuma abyara Simewoni, Levi, Yuda, Isakari na Zabuloni.
24Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.
25Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nefutali.
26Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Asheri.
Ngabo abahungu Yakobo yabyariye mu kibaya cya Aramu.
27Yakobo agaruka kwa se Izaki i Mambure, hafi ya Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni, aho Abrahamu na Izaki bari batuye mbere. 28Izaki yamaze imyaka ijana na mirongo inani. 29Hanyuma abona gupfa, asanga abakurambere. Yari ashaje cyane, ageze mu zabukuru. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramutabariza, baramushyingura.

Currently Selected:

Intangiriro 35: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in