YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 36

36
Ezawu ajya gutura mu gihugu cya Edomu
1Dore urubyaro rwa Ezawu, ari we Edomu:
2Ezawu yarongoye abakobwa bo mu gihugu cya Kanahani: Ada, umukobwa wa Eliyoni w’Umuheti; na Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni w’Umuhivi. 3Arongora na Basimata, umukobwa wa Ismaheli, mushiki wa Nebayoti. 4Ada abyarira Ezawu Elifazi, naho Basimata amubyarira Rehuweli. 5Oholibama amubyarira Yewushi, Yawelamu na Kora. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanahani.
6Nyuma y’ibyo Ezawu ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo. Ava rero muri Kanahani, ajyana n’abagore be, n’abahungu n’abakobwa be, n’abagaragu be, n’amashyo ye, amatungo ye yose n’ibintu bye byose yari yarahahiye muri icyo gihugu. 7Byatewe n’uko ibintu bari batunze byabaye byinshi, ntibaba bagishoboye guturana. Aho bari barasuhukiye ntihari hakibahagije, ku mpamvu y’amatungo menshi bari batunze. 8Ezawu aragenda, atura ku musozi wa Seyiri. Ezawu ni we Edomu.
Abakomoka kuri Ezawu
9Dore rero urubyaro rwa Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu batuye mu misozi ya Seyiri.
10Ngaya amazina y’abahungu ba Ezawu: Elifazi mwene Ada, muka Ezawu, na Rehuweli mwene Basimata, muka Ezawu. 11Abahungu ba Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu na Kenazi. 12Timuna wari inshoreke ya Elifazi mwene Ezawu, amubyarira Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Ada, umugore we.
13Abahungu ba Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Basimata, umugore we. 14Dore abahungu ba Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni: Oholibama muka Ezawu yabyaye Yewushi, Yawelamu na Kora.
Abatware b’imiryango ya Edomu
15Dore abatware b’imiryango ya bene Ezawu. Abatware ba bene Elifazi, imfura ya Ezawu, ni Temani, Omari, Sefo, Kenazi, 16Kora, Gayetamu, Amaleki. Abo ni bo batware ba Elifazi, mu gihugu cya Edomu bakaba abana ba Ada.
17Abatware ba bene Rehuweli, mwene Ezawu, ni Nahati, Zerahi, Shama, na Miza. Abo ni bo batware ba bene Rehuweli, mu gihugu cya Edomu, bakaba abana ba Basimata muka Ezawu.
18Abatware ba bene Oholibama muka Ezawu, ni Yewushi, Yawelamu, na Kora. Bakaba abatware ba Oholibama, mwene Ana, muka Ezawu. 19Ngabo bene Ezawu, ngabo abatware babo. Ezawu ni we Edomu.
Abakomoka kuri Seyiri w’Umuhori
20Dore bene Seyiri w’Umuhori, bari batuye icyo gihugu: ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, 21Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’Abahori, bene Seyiri, mu gihugu cya Edomu. 22Bene Lotani ni Hori, na Hemami; mushiki wa Lotani yitwaga Timina. 23Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu. 24Bene Sibewoni ni Aya na Ana. Ana uwo nguwo ni we wigeze kubona amariba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibewoni. 25Bene Ana ni Dishoni na Oholibama umukobwa wa Ana. 26Bene Dishoni ni Hemudani, Eshibani, Yitirani, na Kerani. 27Bene Eseri ni Bilihani, Zawani na Akwani. 28Bene Dishani ni Husi na Arani.
29Abatware b’Abahori ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, 30Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abahori mu gihugu cya Seyiri.
Abami ba Edomu
31Dore abami bimye ingoma muri Edomu, Israheli itaragira umwami. 32Bela, mwene Bewori, yari umwami muri Edomu; izina ry’umurwa we rikaba Dinihava. 33Bela atanze, hima Yobabu mwene Zerahi, w’i Bosira. 34Yobabu atanze, hima Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani. 35Hushami atanze, hima Hadadi mwene Bedadi, ni we waneshereje Madiyani mu misozi ya Mowabu; izina ry’umurwa we rikaba Awiti. 36Hadadi atanze, hima Samula w’i Masireka. 37Samula atanze, hima Sawuli w’i Rehoboti yo kuri Efurati. 38Sawuli atanze, hima Behali‐Hanani, mwene Akibori. 39Behali‐Hanani atanze, hima Hadari; izina ry’umurwa we rikaba Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.
Abandi batware b’imiryango ya Edomu
40Dore amazina y’abatware ba Ezawu, ukurikije imiryango yabo, n’aho bari batuye. Abo batware ni Timuna, Aluwa, Yeteti, 41Oholibama, Ela, Pinoni, 42Kenazi, Temani, Mibizari, 43Magidiyeli na Iramu. Ngabo rero abatware ba Edomu, ukurikije aho bari batuye, mu gihugu cyari icyabo. Ngibyo ibya Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu bose.

Currently Selected:

Intangiriro 36: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in