YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 40

40
1Nyuma y’ibyo, umunyanzoga wa Misiri, n’umutetsi w’imigati bacumura kuri shebuja, umwami wa Misiri. 2Farawo arakarira cyane ibyo byegera bye, umutetsi mukuru w’imigati n’umunyanzoga mukuru, uko ari babiri. 3Abafungira mu nzu y’umutware w’abarinda umwami, mu buroko nyirizina aho Yozefu yari afungiye. 4Umutware w’abarinda umwami abashinga Yozefu, ngo abakorere.
Yozefu asobanura inzozi z’abanyururu babiri
Umunyanzoga n’umutetsi w’imigati b’umwami wa Misiri bamara igihe bafungiye muri ubwo buroko. 5Bombi baza kurota inzozi, umwe ku buryo bwe undi ku bwe, ariko mu ijoro rimwe, kandi izo nzozi zari zifite ibisobanuro binyuranye. 6Bukeye mu gitondo, Yozefu abasanga aho bari, abona bashavuye. 7Ni ko kubaza ibyegera bya Farawo byari bifunganywe na we mu nzu kwa shebuja, ati «Ni kuki uyu munsi noneho mwijimye?» 8Nuko baramusubiza bati «Twarose, tubura uwadusobanurira inzozi.» Yozefu arababwira ati «Imana se si yo yonyine ishobora gusobanura inzozi? Ngaho nimuntekerereze uko mwarose.»
9Umunyanzoga mukuru arotorera Yozefu inzozi ze, ati «Narose umuzabibu ushinze imbere yanjye. 10Kuri uwo muzabibu hari amashami atatu. Mbona urapfunditse urarabya, imbuto zirera. 11Igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda imbuto z’imizabibu nzikamuriramo, mpereza Farawo.»
12Yozefu aramubwira ati «Dore uko zisobanurwa. Amashami atatu ni iminsi itatu. 13Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura, weguke agusubize ubutware bwawe, wongere ujye guhereza Farawo igikombe cya divayi nk’uko wahoze ubigira. 14Numara kugira amahirwe, uzibuke ko twabanye: uzangirire ubuntu maze umpakirwe kuri Farawo, ankure muri iyi nzu ndimo. 15Kuko bankuye mu gihugu cy’Abahebureyi. N’aha ndi, nta cyaha nakoze kugira ngo bamfungire mu buroko.»
16Umutetsi mukuru w’imigati abonye ko Yozefu yasobanuriye undi inzozi ze neza, na we aramubwira ati «Jyeweho narose nikoreye inkangara eshatu z’imigati y’ifu yera. 17Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y’utugati Farawo akunda kurya. Ariko inyoni zikaza, zikaturira mu nkangara nari nikoreye.» 18Yozefu aramubwira ati «Dore igisobanuro: Inkangara eshatu ni iminsi itatu. 19Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura; ariko azunamura umutwe wawe, akumanike ku giti, maze inyoni zikurye!»
20Nuko hashize iminsi itatu, ku munsi bibukagaho ivuka rye, Farawo agirira abagaragu be bose ibirori n’isangira. Ubwo yibuka umunyanzoga mukuru n’umutetsi mukuru w’imigati, yunamura umutwe wabo. 21Umunyanzoga mukuru, Farawo amusubiza ku murimo we, yongera kujya ahereza Farawo igikombe cye; 22naho umutetsi mukuru w’imigati, aramumanika. Biba nk’uko Yozefu yari yasobanuye inzozi zabo. 23Ariko wa munyanzoga mukuru ntiyibuka Yozefu, ahubwo aramwibagirwa.

Currently Selected:

Intangiriro 40: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in