Intangiriro 41
41
Inzozi za Farawo
1Imyaka ibiri ihise, Farawo na we aza kurota. Arota ahagaze ku ruzi rwa Nili; 2abona inka ndwi nziza zibyibushye zitumburuka ziva muri Nili, zitangira kurishiriza mu rufunzo. 3Hanyuma haza izindi ndwi zizikurikiye na zo ziva muri Nili: zo zari umwaku, zinanutse. Zihagarara iruhande rw’izindi ku nkombe y’Uruzi. 4Nuko za nka ndwi zinanutse zadukira za zindi ndwi nziza zibyibushye, ziraziyongobeza. Farawo aribambura.
5Arongera aribikira, arota ubwa kabiri, ngo amahundo arindwi yera ku giti kimwe, ahunze neza, aryoheye ijisho. 6Maze andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, akurikiraho, arakura. 7Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze neza, atsitse uko ari arindwi. Farawo aribambura amenya ko zari inzozi.
8Mu gitondo Farawo yari yakutse umutima, ahamagaza abapfumu n’abacurabwenge#41.8 abacurabwenge: abapfumu n’abacurabwenge bo mu Misiri bari ibirangirire ku isi yose, ariko ubumenyi bwabo ni nk’ubusa ubugereranyije n’ubuhanga Imana iha abayiringira, nka Yozefu. bose bo mu Misiri. Farawo abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira. 9Ubwo umunyanzoga mukuru abwira Farawo, ati «Uyu munsi ngiye kwirega icyaha cyanjye. 10Farawo yari yarakariye abagaragu be, maze amfungira mu nzu y’umutware w’abamurinda, jyewe n’umutetsi mukuru w’imigati. 11Tuza kurota mu ijoro rimwe, we nanjye turota inzozi zifite ibisobanuro binyuranye. 12Twari kumwe n’umusore w’Umuhebureyi, akaba umugaragu w’umutware w’abarinzi. Tumutekerereza inzozi zacu, arazisobanura; agenda asobanurira buri muntu inzozi ze. 13Biza kutugendekera nk’uko yari yabidusobanuriye: jye banshubije ku murimo wanjye w’ubuhereza, we baramumanika.»
Yozefu asobanura inzozi za Farawo
14Farawo aherako atumiza Yozefu. Bihutira kumukura mu buroko. Baramwogosha, ahindura imyambaro, yitaba Farawo. 15Farawo abwira Yozefu, ati «Narose, maze mbura uwansobanurira inzozi. Nyamara ariko numvise ko ngo inzozi bajya bakurotorera, ushobora kuzisobanura!» 16Yozefu abwira Farawo, ati «Si jye, ni Imana iri busubize Farawo ijambo ry’amahoro.»
17Farawo abwira Yozefu, ati «Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 18Ngiye kubona, mbona muri Nili hatumburutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zirishiriza mu rufunzo. 19Nyuma zikurikirwa n’izindi ndwi mbi, zinanutse, zazonzwe. Sinigeze mbona inka mbi nk’izo, mu gihugu cyose cya Misiri. 20Izo nka mbi kandi zinanutse zimiragura za zindi ndwi za mbere nziza zibyibushye. 21Zinjira mu nda zazo; nyamara ntawari kumenya ko zinjiye mu gifu cyazo, kuko zakomeje kuba mbi nka mbere. Ubwo ndibambura. 22Ndongera mbona nanone mu nzozi amahundo arindwi yera ku giti kimwe, ahunze neza, aryoheye ijisho. 23Ngiye kubona, mbona andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, na yo akurikiraho arakura. 24Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze neza uko ari arindwi! Nabirotoreye abapfumu bose, ariko nta muntu n’umwe washoboye kubinsobanurira.»
25Yozefu abwira Farawo, ati «Inzozi za Farawo ni zimwe. Ibyo Imana igiye kugirira Farawo, yabimuhishuriye. 26Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo meza arindwi, ni imyaka irindwi: ntaho bitaniye. 27Na za nka mbi ndwi zinanutse zazikurikiye, ni imyaka irindwi, kimwe na ya mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga w’iburasirazuba: izaba imyaka irindwi y’inzara. 28Ubwo ni bwo butumwa nagombaga kubwira Farawo, kandi icyo Imana igiye gukora, yakigaragarije Farawo. 29Dore mu gihugu cyose cya Misiri hagiye kuza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi. 30Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Misiri, inzara iyogoze igihugu. 31Uburumbuke bwoye kwibukwa kubera inzara izaza ibukurikiye, kuko izaba ari icyorezo. 32Kuba izo nzozi zabonekeye Farawo kabiri, ni ikimenyetso cy’uko Imana yabitegetse kandi yiyemeje kubigira vuba.
33None rero, Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge witonda, amugire umutware w’intebe mu gihugu cya Misiri. 34Farawo ashyireho abagenzuzi, bahunikishe igice cya gatanu cy’umusaruro w’igihugu cya Misiri, muri iyo myaka y’uburumbuke uko ari irindwi! 35Bateranye ibihunikwa by’iyo myaka y’uburumbuke igiye gutaha, bahunike ingano mu migi, maze Farawo azirindishe. 36Ibyo bihunitse, bazabizigamire imyaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Misiri, bityo abaturage boye kuzarimburwa n’inzara.»
Yozefu aba umutware w’intebe wa Farawo
37Iyo nama inyura Farawo n’abagaragu be bose. 38Farawo ni ko kubaza abagaragu be, ati «Umuntu nk’uyu wifitemo umwuka w’Imana azaboneka he?» 39Farawo abwira Yozefu, ati «Ubwo Imana yakweretse ibyo byose, nta muntu w’umunyabwenge witonda kukurusha. 40Ni wowe mpaye ubutware bw’urugo rwanjye, kandi imbaga yanjye yose izumvira itegeko ryawe. Icyo nzakurusha gusa ni intebe ya cyami.» 41Farawo abwira Yozefu, ati «Kuva ubu nkugize umutware w’igihugu cya Misiri cyose.» 42Ni ko gukuramo impeta#41.42 impeta ye: kuri iyo mpeta hari hasharazweho ikashe ya Farawo; ni ko guhabwa atyo ububasha nk’ubwa Farawo bwite. ye yari yambaye ku rutoki, ayambika Yozefu. Amwambika n’imyambaro myiza ya hariri, n’urunigi rwa zahabu mu ijosi. 43Amushyira ku igari rikururwa n’ifarasi, amugira umwungirije mu butegetsi. Nuko bamurangaza imbere, bakagenda bavuga bati «Nimutange inzira!»
Farawo amuha rero ubutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri. 44Nuko abwira Yozefu, ati «Jyewe ndi Farawo! Ariko nta muntu n’umwe uzarevura mu gihugu cyose cya Misiri, utabimuhereye uruhusa.» 45Farawo yita Yozefu irindi zina, amwita Safunati‐Paneya#41.45 Safunati‐Paneya: ni izina ry’irinyamisiri. Abahanga bamwe barihindura batya «Imana iravuga iti ’ni muzima’»; abandi bagahindura ngo «nyir’ubumenyi»., anamushyingira Asinata, umukobwa wa Poti‐Fera, akaba umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni. Nuko Yozefu atambagira igihugu cyose cya Misiri.
46Yozefu, ubwo ahawe ubutware na Farawo, umwami wa Misiri, yari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu. Yozefu asezera kuri Farawo, ngo atambagire igihugu cyose cya Misiri. 47Muri iyo myaka irindwi y’ubukungu, imirima irera cyane. 48Yozefu ahunikisha ibiribwa byose by’iyo myaka irindwi y’uburumbuke bwa Misiri. Abihunika mu migi. Buri mugi akawuhunikamo imyaka y’imirima iwukikije. 49Yozefu ahunika ingano nyinshi, nyinshi cyane nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, ku buryo atongeye kwirushya abara, kuko nta washoboraga kubipima.
50Mbere y’uko inzara itera, Yozefu abyara abahungu babiri kuri Asinata umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni. 51Uw’imfura Yozefu amwita Manase (bisobanura ngo ’Yanyibagije’), agira ati «mbitewe n’uko Imana yanyibagije umuruho wanjye n’inzu ya data.» 52Uwa kabiri amwita Efurayimu (bisobanura ngo ’Yampaye kororoka’), avuga ati «mbitewe n’uko Imana yampaye kororokera mu gihugu naboneyemo akababaro.»
53Ya myaka irindwi y’uburumbuke mu gihugu cyose cya Misiri irashira. 54Hatangira kuza ya yindi irindwi y’inzara, nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bindi bihugu byose, ariko mu Misiri hose hari ibyo kurya.
55Misiri yose imaze kuyogozwa n’inzara, abantu batakira Farawo, bamwaka ibyo kurya. Farawo abwira Abanyamisiri bose, ati «Nimusange Yozefu, mukore icyo abategetse.» 56Inzara ikwira igihugu cyose.
Yozefu ni ko gukingura ibigega byose yahunitse mu migi, agurisha Abanyamisiri ingano. Inzara iranga irakomera cyane mu gihugu cya Misiri.
57Ariko ibindi bihugu biza bigana Misiri ngo bagure na Yozefu ingano. Koko rero, inzara yari yabaye icyago ku isi hose.
Currently Selected:
Intangiriro 41: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.