1 ABAKORINTO 8
8
Ibyokurya Biterekeejwe Ibigirwamaana
1Noone ndashaaka kuvuga ku byerekeye ibyokurya biterekeejwe ibigirwamaana.
Ni koko, “Twese tubifiteho ubumenyi” nk'uko bivugwa. Ubwo bumenyi buteera kwiraata, naho urukundo rurakomeza. 2Umuntu wiibwira ko hari ico azi, aba ntaaco yari yaamenya ukurikije ibyo akwiriye kumenya, 3ariko umuntu ukunda Imaana amenywa na yo.
4Noone reero kubyerekeye kurya ibyokurya byaterekeejwe ibigirwamaana, tuuzi neeza yuuko ku isi ibigirwamaana ari ubusa kandi ko ntaayindi Maana iriho keretse Imaana imwe rukumbi. 5Ni ukuri koko hariho ibyo abantu biita ibigirwamaana mu ijuru no ku isi, kandi koko hariho ibigirwamaana n'ibyitwa abatware byinshi, 6ariko kuri twe hariho Imaana imwe rukumbi ari yo Daata, waremye byose kandi we dukeesha kubaho, kandi hariho na Nyagasani umwe Yesu Kristo watumye ibintu byose bibaho, kandi tukabeeshwaho na we.
7Ariko si ko buri muntu afite ubwo bumenyi. Bamwe bamenyereye kuramya ibigirwamaana kugeza ubu ku buryo bateekereza ko iyo bariiye ibyokurya biibwira yuuko byaterekeejwe ikigirwamaana, bityo reero umutimanaama waabo ugaciika intege maze bakiiyumvamo ko baahumanye. 8Nyamara ibyokurya si byo bizaaduhuuza n'Imaana. Iyo tutabiriiye ntaaco dupfiirwa, kandi iyo tubiriiye ntaaco twunguka.
9Ariko mwirinde kugira ngo ubwo burenganzira bwanyu butaaza kuguusha abanyantege nke mu caaha. 10Koko se umunyantege nke akuboonye, wowe usobaanukiwe uriira mu ngoro y'ikigirwamaana, ntibyamuteera kurya ibyokurya byaterekeejwe ibigirwamaana? 11Bityo reero gusobaanukirwa kwawe kuzaatuma umuvandimwe waawe wo Yesu yapfiiriye arimbuka. 12Kandi nimucumura ku bavandimwe baanyu, mugatuma umutimanaama waabo udashobora guhitamo ikibi n'iciiza, muba mucumuye kuri Kristo. 13Nuuko reero niiba ibyokurya ari byo biguusha umuvandimwe wanje mu caaha, sinzongera kurya inyama, kugira ngo ntamuguusha mu caaha.
Currently Selected:
1 ABAKORINTO 8: Ruf
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Published by
The Bible Society of Uganda
P.O. Box 3621
KAMPALA, Uganda
© The Bible Society of Uganda, 2022
Illustrations by Horace Knowles
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1954, 1967, 1972.
Additions and amendments by Louise Bass
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1994.
ISBN 978-9970-510-34-4