1
Intangiriro 11:6-7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Nuko Uhoraho aravuga ati «Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira! Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!»
Comparar
Explorar Intangiriro 11:6-7
2
Intangiriro 11:4
Nuko bati «Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire, kugira ngo tutazatatana ku isi hose.»
Explorar Intangiriro 11:4
3
Intangiriro 11:9
Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose.
Explorar Intangiriro 11:9
4
Intangiriro 11:1
Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe.
Explorar Intangiriro 11:1
5
Intangiriro 11:5
Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga.
Explorar Intangiriro 11:5
6
Intangiriro 11:8
Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka.
Explorar Intangiriro 11:8
Início
Bíblia
Planos
Vídeos