Intangiriro 10
10
Amoko yose y’abantu bo ku isi#10.0 Amoko yose y’abantu: mu by’ukuri, Bibiliya iturondorera gusa amazina y’amoko yari azwi n’Abayisraheli muri icyo gihe. Kuvuga ko abantu bose bakomoka kuri Nowa, ni ukutwumvisha ko bose bahuriye kuri kamere imwe, bakagomba kuba umwe.
1Dore urubyaro rwa bene Nowa, ari bo Semu, Kamu na Yafeti. Umwuzure ushize babyaye abahungu:
2Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. 3Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima. 4Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu. 5Guhera kuri bo amahanga yatangiye kwigabanya ibirwa. Buri wese agahabwa igihugu cye, ukurikije ururimi rwe, n’ihanga rye, n’ubwoko bwe.
6Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani. 7Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema, Sabuteka. Bene Rahema ni Sheba na Dedani.
8Kushi yabyaye Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi. 9Aba umuhigi ukomeye imbere y’Uhoraho. Ni cyo gituma baca uyu mugani ngo: kuba umuhigi w’intwari imbere y’Uhoraho aka Nemurodi. 10Imirwa mikuru ku ngoma ye, ni Babeli, Ereki na Akadi, mu gihugu cya Shineyari. 11Yavuye muri icyo gihugu ajya mu cya Ashuru, yubaka Ninivi, Rehoboti na Kalahi. 12Hanyuma yubaka Reseni, wa murwa munini uri hagati ya Ninivi na Kalahi.
13Misiri yabyaye Abaludi, Abanamu, Abalehavu, Abanafutuwa, 14Abapaturusi, Abakasiluwa ari bo Abafilisiti bakomokaho, n’Abakafutori.
15Kanahani yabyaye Sidoni imfura ye, abyara na Heti. 16Abyara Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi, 17Umuhivi, Umwaruki, Umusini, 18Umwaruvadi, Umusemari n’Umuhamati. Hanyuma imiryango ya bene Kanahani iratatana. 19Imbibi za Kanahani zatangiriraga kuri Sidoni werekeza i Gaza no mu cyerekezo cya Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu, kugeza i Lesha.
20Ngurwo urubyaro rwa Kamu, ukurikije imiryango n’indimi byabo, uko bariho mu bihugu byabo no mu mahanga yabo.
21Semu mukuru wa Yafeti, na we yarabyaye, aba sekuruza wa bene Eberi bose.
22Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi na Aramu. 23Bene Aramu ni Husi, Huli, Geteri na Mashi.
24Arupagishadi yabyaye Shelaki, Shelaki abyara Eberi. 25Eberi yabyaye abahungu babiri: uwa mbere bamwise Pelegi (ari byo kuvuga igabanya) kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane; yari afite murumuna we akitwa Yokitani. 26Yokitani yabyaye Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki, 27Hadoramu, Huza, Dikila, 28Obali, Abimayeli, Saba, 29Ofiri, Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani; 30aho bari batuye ni mu misozi y’iburasirazuba uturutse i Mesha werekeza i Sefari.
31Abo rero ni bo bene Semu, uko bari bameze mu miryango yabo, no mu ndimi zabo bavugaga, no mu bihugu bari batuyemo, ukurikije amahanga yabo. 32Ngiyo imiryango ya bene Nowa, ukurikije imbyaro zabo n’amahanga yabo. Amahanga yose ari ku isi, nyuma y’umwuzure, ni bo yakomotseho.
Atualmente selecionado:
Intangiriro 10: KBNT
Destaque
Partilhar
Copiar
Quer salvar os seus destaques em todos os seus dispositivos? Faça o seu registo ou inicie sessão
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: