Intangiriro 9
9
Imana igirana amasezerano na Nowa
1Imana iha Nowa n’abahungu be umugisha, irababwira iti «Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. 2Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zose zo mu kirere zizabatinya, muzitere ubwoba. Ibikururuka ku isi byose, hamwe n’amafi yose yo mu nyanja, murabigabiwe. 3Ibikururuka byose byifitemo ubuzima, mbibahayeho ikiribwa, kimwe n’ibimera bitohagiye. 4Icyakora ntimuzarye inyama ikifitemo ubuzima, ari yo maraso.
5Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we.
6Usheshe amaraso y’umuntu,
aye azaseswa n’undi muntu,
kuko Imana yaremye umuntu
imwishushanyije.
7Naho mwebwe nimwororoke mugwire, mwuzure isi muyigenge.»
8Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti 9«Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, 10kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. 11Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.»
12Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: 13nshyize umukororombya#9.13 umukororombya: mbere bavugaga ko umukororombya ari nk’umuheto Imana ifora, ikarasa imyambi yayo (ari yo mirabyo) ngo ihane isi. None Imana nta cyo izongera gukoresha uwo muheto, atari ukuwugira ikimenyetso cy’amahoro. wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. 14Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, 15nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose. 16Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»
17Imana ibwira Nowa, iti «Icyo ni cyo kimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»
Abahungu batatu ba Nowa
18Bene Nowa basohotse mu bwato, ni Semu, Kamu na Yafeti; Kamu ni se wa Kanahani.
19Abo uko ari batatu, ni bo Nowa yabyaye; ni bo bakomotsweho n’abakwiriye ku isi yose.
20Nowa aba umuhinzi, atera imizabibu. 21Nuko aza kunywa divayi arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. 22Kamu, se wa Kanahani, abona se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. 23Semu na Yafeti benda igishura cya Nowa, bagishyira ku bitugu byabo, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bityo ntibabona se yambaye ubusa.
24Nowa asindutse, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye, 25nuko atera hejuru ati «Kanahani aravumwe, azaba umucakara wa nyuma mu bacakara ba bene se!»
26Arongera ati «Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Semu, maze Kanahani azamubere umucakara! 27Yafeti na we, Imana imutoneshe, azature mu mahema ya Semu, maze Kanahani amubere umucakara!»
28Nyuma y’umwuzure, Nowa abaho indi myaka magana atatu na mirongo itanu. 29Iminsi yose Nowa yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, nuko arapfa.
Atualmente selecionado:
Intangiriro 9: KBNT
Destaque
Partilhar
Copiar
Quer salvar os seus destaques em todos os seus dispositivos? Faça o seu registo ou inicie sessão
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: