Intangiriro 8
8
Nowa asohoka ava mu bwato
1Imana yibuka Nowa, yibuka n’inyamaswa zose n’amatungo yose yari kumwe na we mu bwato. Imana ihuhera umuyaga ku isi, maze amazi aratuza. 2Nuko amasoko yose y’ikuzimu n’ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa. Imvura ntiyongera kumanuka mu ijuru, maze amazi ahizuka ku isi. 3Hashize iminsi ijana na mirongo itanu, amazi aragabanuka. 4Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, ubwato buruhukira ku musozi wa Ararati#8.4 Ararati: ni umusozi munini uri mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu gihugu cyitwaga Arumeniya, ari cyo gice kimwe cya Turukiya y’ubu.. 5Amazi agenda agabanuka kugeza mu kwezi kwa cumi, ku wa mbere wako, impinga z’imisozi ziragaragara.
6Hashize iminsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya ry’ubwato yari yakoze. 7Arekura igikona. Kirasohoka, kirakomeza kiraguruka, kirajarajara, kugeza ko amazi akamye, ubutaka bukagaragara. 8Hanyuma Nowa arekura inuma, ngo arebe niba amazi yagabanutse ku isi. 9Ariko inuma ntiyabona aho ikandagira, ni ko kumugarukaho mu bwato, kuko amazi yari akiri ku isi hose. Nowa atega ikiganza, arayisingira ayigarura mu bwato. 10Yirenza iminsi irindwi, arongera arekura inuma. 11Inuma ihindukira nimugoroba, itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti! Nuko Nowa amenya ko amazi yari yagabanutse ku isi. 12Arongera ategereza indi minsi irindwi arekura inuma, ariko yo ntiyongera kumugarukaho.
13Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi arakama, ubutaka buragaragara. Nowa yegura igisenge cy’ubwato, arebye asanga ubutaka bwumutse.
14Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi irumuka. 15Imana ibwira Nowa, iti 16«Sohoka uve mu bwato, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe, n’abakazana bawe. 17Sohokana n’inyamaswa n’ibinyamubiri byose muri kumwe: inyoni, amatungo, n’ibikururuka hasi, ubisohokane byose, kugira ngo byuzure ku isi, byororoke bigwire ku isi.» 18Nuko Nowa asohokana n’abana be, n’umugore we, n’abakazana be. 19Inyamaswa zose, amatungo yose, inyoni zose, n’ibikururuka hasi byose, biva mu bwato, ukurikije amoko yabyo.
20Nowa yubakira Uhoraho urutambiro#8.20 urutambiro: rwari rwubatswe n’amabuye agerekeranye cyangwa mu rwondo, hejuru yarwo ni ho bacanaga umuriro, kugira ngo bahatwikire ibitambo byeguriwe Imana.. Mu matungo yose atazira, no mu nyoni zitazira, arobanuramo izo guturaho ibitambo bitwikwa kuri urwo rutambiro. 21Uhoraho ahumurirwa n’umwuka ugusha neza w’ibitambo. Nuko aribwira ati «Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi ku mpamvu y’umuntu. N’ubwo kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi, sinzongera kwica ibifite ubugingo nk’uko nabigenje.
22Iminsi yose isi izamara,
ibiba n’isarura,
imbeho n’ubushyuhe,
icyi n’itumba,
amanywa n’ijoro,
ntibizigera bivaho.»
Atualmente selecionado:
Intangiriro 8: KBNT
Destaque
Partilhar
Copiar
Quer salvar os seus destaques em todos os seus dispositivos? Faça o seu registo ou inicie sessão
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: