Intangiriro 2
2
1Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. 2Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.
3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi#2.3 umunsi wa karindwi: Abayisraheli bawitaga isabato. Umwanditsi aratubwira ko Imana yawuruhutseho, ngo bibere abantu urugero: kuri uwo munsi bari bategetswe kuruhuka imirimo, no gusenga Imana kurushaho. Umuntu narangiza ubugingo bwe hano ku isi, azinjira mu buruhukiro bw’Imana (reba Heb 4,1–11). irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora.
4Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe.
Ubusitani bwo muri Edeni
Umunsi Uhoraho Imana ahanga#2.4 Umunsi Uhoraho . . . ahanga: ntibidutangaze ko hano hatangiye ubundi buryo bwo kuvuga uko Imana yaremye ijuru n’isi, n’abantu. Ibyo Imana yakoze, umuntu yabitangarira ku buryo bwinshi. Nta bwo rero izi nkuru zombi zanditswe ku buryo bw’ibitabo by’abahanga b’iki gihe. ijuru n’isi, 5ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. 6Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose. 7Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu#2.7 abumba Muntu . . . mu gitaka: mu gihebureyi «Umuntu» bamwita «Adam», naho igitaka bacyita «Adama». Ayo magambo abiri y’igihebureyi arasa cyane ku buryo twavuga ko rimwe ryavuye ku rindi. Ni cyo cyateye umwanditsi w’iki gitekerezo gusobanura mu ncamarenga uko kamere muntu iteye. Kuvuga ko umuntu yavuye mu gitaka, ni ukutwumvisha ko adakomeye (mbese ni nk’uko ikibindi gikozwe mu ibumba kidakomeye). Ni ukutwumvisha kandi ko umuntu yihambira ku butaka, kuko agomba kubuhinga kugira ngo abeho. Ni no kutwumvisha ko amaherezo umuntu amaze gupfa azasubira mu gitaka. mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima#2.7 amuhuha . . . umwuka w’ubuzima: ni ukutwumvisha ko ubuzima bwose buturuka ku Mana; igifite umwuka kiba gifite ubuzima, ikitagifitemo umwuka kiba kitagifite ubuzima. Guhumeka ni ko kubaho., nuko Muntu aba muzima.
8Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba, muri Edeni#2.8 muri Edeni: iyo ntara nta bwo izwi neza. Ahari bashaka kuvuga ahantu heza haruta ahandi, hashimisha abahatura., ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. 9Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso, kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo#2.9 igiti cy’ubugingo . . . igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi: mu mivugire y’Abayisraheli, ibi biti bibiri ni incamarenga yasobanuraga ko hari ibintu bibiri bitangwa n’Imana yonyine: ubuzima n’ubumenyi. Ni na yo mpamvu, ibyo biti byombi biri hagati mu busitani bw’Imana. Igiti cya mbere ntikibujijwe, ariko uriye ku cya kabiri, azatakaza ubugingo butangwa n’icya mbere, azapfe. Ubwo bumenyi na bwo si ubusanzwe, si no kumvira Imana gusa; ni ingabire y’Imana, ni ubumenyi bw’interahirwe, kandi igitera umuntu guhirwa ni uko atanyuranya n’icyo Imana ishaka. mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.
10Uruzi rwaturukaga muri Edeni, rugasukira ubusitani, rukahava rwigabanyamo amashami ane. 11Izina ry’uruzi rwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cyose cya Hawila, ari cyo kibamo zahabu, 12kandi zahabu y’icyo gihugu ni nziza cyane; kibamo n’amabuye y’agaciro, nka budeliyumu na onigisi. 13Izina ry’uruzi rwa kabiri ni Gihoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cya Kushi. 14Uruzi rwa gatatu ni Tigiri; ni rwo rutemba runyura mu burasirazuba bwa Ashuru. Uruzi rwa kane ni Efurati.
15Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde. 16Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu, ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho; 17ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi#2.17 igiti cy’ubugingo . . . igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi: mu mivugire y’Abayisraheli, ibi biti bibiri ni incamarenga yasobanuraga ko hari ibintu bibiri bitangwa n’Imana yonyine: ubuzima n’ubumenyi. Ni na yo mpamvu, ibyo biti byombi biri hagati mu busitani bw’Imana. Igiti cya mbere ntikibujijwe, ariko uriye ku cya kabiri, azatakaza ubugingo butangwa n’icya mbere, azapfe. Ubwo bumenyi na bwo si ubusanzwe, si no kumvira Imana gusa; ni ingabire y’Imana, ni ubumenyi bw’interahirwe, kandi igitera umuntu guhirwa ni uko atanyuranya n’icyo Imana ishaka. ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza!»
18Nuko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine#2.18 ko Muntu aba wenyine: aha ngaha umwanditsi aratwigisha icyo ari cyo ugushyingirwa. Umuntu iyo asigaye ari wenyine aba atuzuye; Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo buzuranye mu bumwe. Ubwo bumwe burakomeye kurusha isano (reba Mt 19,1–9)., ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» 19Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we. 20Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. 21Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. 22Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. 23Umugabo ariyamira aravuga ati
«Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye,
n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore,
kuko mu mugabo ariho avuye#2.23 mu mugabo ariho avuye: umwanditsi w’igitabo arahimbaza n’urukundo rugomba guhuza umugabo n’umugore bashakanye. Twebwe, iyo dushaka kumvisha ko umuntu dufitanye isano ya hafi, turavuga ngo «kanaka tuva inda imwe», cyangwa «dusangiye amaraso». Abayisraheli bo, bavugaga ko bafite amagufa amwe n’umubiri umwe (reba Intg 29,14; Abac 9,2 na 2 Sam 5,1). Nuko rero, kugira ngo yumvishe ko nta muntu ugirana n’undi ubumwe busumba ubw’umugabo n’umugore bakundanye, umwanditsi aravuga ati «Ni nk’aho umugore yaba ari rimwe mu magufa y’umugabo, akaba yarakuwe mu rubavu rwe.».»
24Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.
Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni
25Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni.
Aktuálne označené:
Intangiriro 2: KBNT
Zvýraznenie
Zdieľať
Kopírovať
Chceš mať svoje zvýraznenia uložené vo všetkých zariadeniach? Zaregistruj sa alebo sa prihlás
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.