Intangiriro 6
6
Abantu bakabya ubugome
1Abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, 2abahungu b'Imana#abahungu b'Imana: hamwe na hamwe ni ukuvuga abamarayika. Reba Yobu 1.6; Yuda 6. babengukwa abakobwa b'abantu, babashakamo abageni. 3Uhoraho ni ko kuvuga ati: “Umwuka w'ubugingo ntuzaguma mu bantu iteka, kuko bagomba gupfa. Bazamara imyaka ijana na makumyabiri gusa.”
4Muri ibyo bihe abahungu b'Imana babanaga n'abakobwa b'abantu, bakababyarira abana. Ni cyo cyatumye ku isi hāri abantu barebare kandi banini, ari bo za ntwari z'ibirangirire zo mu bihe bya kera.
5Uhoraho abona ko abantu bo ku isi bakabije gukora ibibi, kandi ko bahorana imigambi mibi, 6maze arababara yicuza icyatumye arema umuntu akamushyira ku isi. 7Ni ko kuvuga ati: “Nzatsemba ku isi abantu naremye, mbatsembane n'amatungo n'ibikurura inda hasi n'inyoni n'ibisiga, kuko nicuza icyatumye mbirema.” 8Icyakora Nowa we atoneshwa n'Uhoraho.
Imana itegeka Nowa kubaka ubwato bunini
9Dore amateka ya Nowa:
Nowa yari umuntu w'intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana. 10Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Semu na Hamu na Yafeti.
11Imana ibona isi yononekaye kandi yuzuye urugomo, 12kubera ko abantu bose bakabije gukora ibibi. 13Nuko ibwira Nowa iti: “Ngiye gutsemba abantu bose kuko bujuje isi urugomo, ngiye kubatsembana n'ibiri ku isi byose.
14“Iyubakire ubwato bunini mu mbaho zikomeye, ucemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe kaburimbo imbere n'inyuma kugira ngo amazi atinjiramo. 15Dore uko uzabwubaka: buzagira uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu, n'ubugari bwa metero makumyabiri n'eshanu, n'ubuhagarike bwa metero cumi n'eshanu. 16Uzashyireho igisenge, hagati yacyo n'inkuta hazabe santimetero mirongo itanu. Uzashyire umuryango mu rubavu rwabwo, kandi ubwubakemo amagorofa atatu.
17“Dore ngiye guteza isi umwuzure utsembe abantu n'ibinyabuzima byose biyiriho, byose bizashiraho. 18Ariko wowe tuzagirana amasezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n'umugore wawe n'abahungu bawe n'abakazana bawe. 19Uzinjize mu bwato n'ibinyabuzima bibiri bibiri bya buri bwoko, ikigabo n'ikigore kugira ngo bidapfa. 20Hazajye haza bibiri bya buri bwoko bigusange kugira ngo bidapfa: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose uko amoko yabyo ari. 21Wowe uzashake ibiribwa by'amoko yose ubibike, kugira ngo bizabatungane n'ibyo binyabuzima.”
22Nowa akora ibyo Imana yamutegetse byose.
Zvasarudzwa nguva ino
Intangiriro 6: BIR
Sarudza vhesi
Pakurirana nevamwe
Sarudza zvinyorwa izvi
Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001

: