1 ABAKORINTO 10
10
Kwamagana Ibigirwamaana
1Bavandimwe, ndashaaka ko mwibuka ibyabaaye kuri baasogokuruza ubwo baari bayobowe na Moose barinzwe n'igicu, maze boose bakambuka Inyanja Itukura. 2Mu gicu no mu nyanja nimwo boose baabatirijwe nk'abayoboke ba Moose, 3maze boose barya ibyokurya bimwe bivuuye mu ijuru ku Maana, 4kandi boose baasangira ico kunywa kivuuye mu ijuru. Banywereye ku rutare rw'umwuka baahaawe n'Imaana rwajaanaga na bo, kandi urwo rutare ni Kristo. 5Ariko benshi muri bo ntaabwo baashiimiishije Imaana, ni co caatumye biicwa maze imirambo yaabo itaagagurizwa mu butaayu.
6Ibyo byose byabeereyeho kugira ngo bitubeere iciitegererezo co kugira ngo tutararikiira ikibi nk'uko na bo baabigenjeje. 7Ntimugasenge ibishushaanyo nk'uko bamwe muri bo baabigenjeje, nk'uko byanditswe ngo, “Abantu baaricaye bararya kandi baranywa, barangije barahaguruka maze barabyina.” 8Twirinde ubusambanyi nk'uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu bapfiira umunsi umwe. 9Kandi ntitugomba kugerageza Kristo, nk'uko bamwe muri bo baamugerageje, maze bagatsembwa n'inzoka. 10Ntimukiitotombe nk'uko bamwe muri bo biitotombye, maze malayika w'urupfu akabarimbura.
11Ibyo byababaayeho kugira ngo bibeere abandi iciitegererezo, kandi byandikiwe kuduhuguura kuko tugeze mu bihe by'imperuuka.
12Bityo reero uwiibwira ko ahagaze, yiirinde kugira ngo atagwa. 13Ntaakigeragezo na kimwe caabagezeho kidasanzwe mu bantu. Imaana ni intahemuka, kandi ntaabwo izaatuma mugeragezwa n'ibirenze ibyo mwashobora gutsinda. Ariko nimugeragezwa, Imaana izaabaha imbaraga zo kwihangaanira ibyo bigeragezo maze ibahe n'uburyo bwo kubivamo.
14Nuuko reero nshuti zanje, nimugendere kure ibyo gusenga ibigirwamaana. 15Ndababwira nk'abantu bafite ubwenge, noone reero namwe nimusuuzume ibyo mbabwira. 16#Mat 26:26-28; Mar 14:22-24; Luk 22:19,20.Mbese igikopu c'umugisha dukoreesha dushiimira Imaana, si ugusangira amaraso ya Kristo? Naho se umugaati tumanyura, si ugusangira umubiri wa Kristo? 17Kuko hariho umugaati umwe, twese nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugaati umwe.
18Nimureebe urubyaro rwa Isirayeli. Mbese abarya ku byatambiwe Imaana ku rutambiro ntibaba bafatanyije mugukora umurimo wo ku rutambiro? 19Mbese nshaaka kumenyeesha iki? Ibyokurya bituuwe ibigirwamaana hari ico bimaze? Cangwa ikigirwamaana hari ico kimaze? 20Oya, ahuubwo ico menyeesha ni uko ibyo abapagaani baterekeeza babiterekeeza abadayimooni, atari Imaana babituura, kandi sinshaaka ko musangira n'abadayimooni. 21Ntimushobora kunywera ku gikopu ca Nyagasani hamwe no ku gikopu c'abadayimooni, ntimushobora kurya ibyo ku meeza ya Nyagasani ngo mwongere murye ibyo ku meeza y'abadayimooni. 22Cangwa se turashaaka gutuma Nyagasani agira ishari? Duteekereza ko tumurusha imbaraga?
23 #
1 Kor 6:12. Bamwe baravuga bati, “Twemerewe gukora ibyo twishaakiye,” nyamara ntaabwo ari ko byose bidufitiye akamaro. “Twemerewe gukora ibyo twishaakiye,” ariko si ko byose bitwungura. 24Ntihakagire uwiishaakira inyungu ye bwite, ahuubwo aje ayishaakira abandi.
25Muje murya ibyokurya biguriishwa mu iguriro byose mutabanje kubaririza kugira ngo imitima yaanyu itabaciira urubanza, 26kuko isi n'ibiyirimo byose ari ibya Nyagasani.
27Nihagira umuntu utiizeera Kristo ubatumira gusangira na we maze mukeemera ubwo butumire, muje murya ibyo abazimaaniye mutabanje kubaza kugira ngo imitima yaanyu itabaciira urubanza. 28Ariko nihagira ubabwira ati, “Ibi byokurya byaterekeejwe ibigirwamaana,” ntimukabirye kuko abibabwiriye no ku bw'umutimanaama. 29Umutimanaama mvuga si uwaanyu, ahuubwo ni uwa wa muntu.
Ikindi kandi, kuki umutimanaama w'undi muntu waatuma ntakora ico nshaaka gukora. 30Niiba ngize ico ndya ngishiimiye Imaana, kuki abantu bansebya kubeera ibyokurya nashiimiye Imaana?
31Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo. 32Muje mwifata mu buryo bwo kutabeera Abayuuda cangwa Abagiriki cangwa itoorero ry'Imaana igisiitaaza. 33Mugomba gukurikiza urugero rwanje kuko ngerageza gushiimiisha boose muri byose, ntaharanira inyungu zanje bwite, ahuubwo mparanira inyungu za benshi, kugira ngo bakizwe.
Tans Gekies:
1 ABAKORINTO 10: Ruf
Kleurmerk
Kopieer
Vergelyk
Deel
Wil jy jou kleurmerke oor al jou toestelle gestoor hê? Teken in of teken aan
Published by
The Bible Society of Uganda
P.O. Box 3621
KAMPALA, Uganda
© The Bible Society of Uganda, 2022
Illustrations by Horace Knowles
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1954, 1967, 1972.
Additions and amendments by Louise Bass
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1994.
ISBN 978-9970-510-34-4