YouVersion Logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 5

5
Ubusambanyi Mu Itoorero
1Nabwiwe inkuru y'imvaho yuuko muri mwe hari ubusambanyi bukabije, ndetse no ku buryo butaraaboneka no mu banyamahanga bataazi Imaana. Bavuga ko umugabo umwe muri mwe atunze umugore wa se. 2Noone muriishira heejuru! Ahuubwo mwari kubabara, maze uwakoze ico caaha akiirukanwa muri mwe. 3Kandi nuubwo ndi kure yaanyu mu mubiri, ndikumwe namwe mu mwuka, kandi nkaba naramaze guciira urubanza uwakoze ayo mahano, 4mu izina rya Nyagasani Yesu nk'aho nari mpiibeereye. Nimuteeranira hamwe mu izina rya Nyagasani Yesu, nanje ngateerana namwe mu mutima, 5uwo mugabo muzaamushikirize Sataani maze umubiri we urimbuke, kugira ngo ubugingo bwe buzaarokoke ku munsi wa Nyagasani.
6 # Gal 5:9. Si byiza ko mwakwiraata! Ntaabwo muuzi yuuko agasemburo gake gatuubuura igifooto coose c'ifu? 7Noone reero nimwivaanemo icaaha kimeze nk'umusemburo ushaaje, maze mube nk'umugaati musha udasembuye nk'uko musanzwe. Dore igihe c'ibirori byo Kunyurwaho kirageze, kuko Kristo ari we mwana w'intaama w'igitambo co Kunyurwaho watambwe. 8Noone reero nitwizihize ibyo birori tudakoreesheje umusemburo ushaaje ari co caaha n'ubukozi bw'ibibi, ahuubwo dukoreeshe umugaati udasembuye ari wo ukuri no kutaryarya.
9Mu rwandiko mperuutse kubandikira, nababwiye yuuko mutagomba kwifatanya n'abasambanyi. 10Sinashaakaga kuvuga abasambanyi bo muri iyi si, cangwa abanyamururu n'abambuzi, cangwa abasenga ibishushaanyo, kuko kwitandukanya na bo boose byabasaba kuva mu isi. 11Ibyo nashaakaga kubabwira ni ukutiifatanya n'umuntu wiiyita umuvandimwe muri Kristo kandi akaba ari umusambanyi, cangwa umunyamururu, cangwa usenga ibishushaanyo, usebanya, umusinzi, cangwa umwambuzi. Ndetse umuntu nk'uwo ntimugasangire na we.
12Mbese hari aho mpuuriye no guciira urubanza abo hanze batari abakristo? Mbese si abo muri mwe bo mukwiriye guciira urubanza? 13Imaana ni yo izaabaciira urubanza. Noone reero nimugenze nk'uko byanditswe ngo, “Nimuvaane inkozi z'ibibi muri mwe.”

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 5: Ruf

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in