1
Itangiriro 9:12-13
Bibiliya Yera
Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi.
Ṣe Àfiwé
Ṣàwárí Itangiriro 9:12-13
2
Itangiriro 9:16
Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”
Ṣàwárí Itangiriro 9:16
3
Itangiriro 9:6
Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.
Ṣàwárí Itangiriro 9:6
4
Itangiriro 9:1
Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.
Ṣàwárí Itangiriro 9:1
5
Itangiriro 9:3
Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi.
Ṣàwárí Itangiriro 9:3
6
Itangiriro 9:2
Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose.
Ṣàwárí Itangiriro 9:2
7
Itangiriro 9:7
“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”
Ṣàwárí Itangiriro 9:7
Ilé
Bíbélì
Àwon ètò
Àwon Fídíò